Mako Sharks Swimming League Finals 2023
author : AdminAmakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ryiswe ‘Mako Sharks Swimming League’, yaje imbere y’ayari aturutse hanze y’u Rwanda
Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 21 na 22 Ukwakira 2023, ni bwo habaye imikino y’Umunsi wa Gatatu ari na wo wa nyuma w’Irushanwa “Mako Sharks Swimming League”.
Iyi mikino yabereye mu Ishuri rya Green Hills Academy aho Ikipe y’Umukino wo Koga ya Mako Sharks Swimming Club isanzwe ikinira amarushanwa.
Mu gihe hari hitezwe amakipe arindwi kuri iyi nshuro, hitabiriye atanu arimo atatu yo mu Rwanda; Mako Sharks, na Kwetu Kivu Swimming, ndetse n’andi atatu yo muri Uganda.
Mako Sharks Swimming Club yongeye kwigaragaza, isoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 765, ikurikirwa na Kwetu Kivu Swimming Club y’i Rubavu yagize amanota 436.
Ku myanya wa gatatu haje Silverfin Academy yo muri Uganda n’amanota 357, ikurikirwa n’izindi zavuye muri Uganda; Hertz Swimming Club na Starlings Swimming Club zagize amanota 281 na 247.
Muri rusange, iri rushanwa ryakinwe iminsi itatu; muri Werurwe, Nyakanga n’Ukwakira, ryegukanywe na Mako Sharks ku giteranyo cy’amanota 3444, ikurikirwa na Kwetu Kivu Swimming Club n’amanota 2065.
Cercle Sportif de Karongi na Cercle Sportif de Kigali, zombi zakinnye Umunsi wa Mbere gusa, zasoreje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, haheruka Rwesero SC na Gisenyi Beach Boys zakinnye Umunsi wa Kabiri gusa.
Umuyobozi w’Ikipe ya Mako Sharks yateguye iri rushanwa, Bazatsinda James, yavuze ko bishimiye uko ryagenze ndetse intego bari bafite yo kuzamura impano z’abakiri bato ikaba yaragezweho.
Ati “Intego yacu ya mbere ni ukuzamura impano z’abakinnyi ndetse n’abana bakiri bato, ikigero kinini cy’abana benshi tuba turi kumwe n’abari munsi y’imyaka 14. Ni abakinnyi bakiri bato bafite ahazaza, twizeye ko kuzamura impano zabo byagezweho.”
Abakinnyi 98 baturutse mu makipe atandukanye ni bo bitabiriye imikino y’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa.
AMAFOTO:
Sliverfin Swim Academy
Hertz Swim Club
Starlings swimming Club
Kwetu Kivu Swimming club
Ayandi mafoto ari kuri izi link:
https://theframepicture.pixieset.com/makosharksleaguefinalday1/
https://theframepicture.pixieset.com/makosharksleaguefinalday2/